Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje aho abaterankunga bashya ba shampiyona y’u Rwanda bigeze kugira ngo basinye.


Binyuze mu muyobozi wayo Rtd.Brig.Gen Sekamana Jean Damascene ku kibazo cy’abaterankunga ba shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ku bivugwa ko ferwafa yaba uri mu biganiro na Bralirwa ndetse na RBA.

Ltd.Brig.Gen Sekamana jean Damascene mu nteko rusange.


Yagize ati nibyo twakoze ibiganiro hamwe na Bralirwa uruganda rwenga ibinyobwa rwa hano mu Rwanda kugira batere inkunga shampiyona ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe itangazamakuru cy’u Rwanda RBA kugira babe bakerekana iyi shampiyona.

Yavuze ko vubaha bari businyane amasezerano n’ibigo bibiri bikomeye mu Rwanda.


Bralirwa twaraganiriye byinshi harimo gutera inkunga shampiyona ndetse mu minsi mike turasinyana amasezerano gusa umubare w’amafaranga n’ibindi bijyanye nayo masezerano tuzabishyira hanze tumaze gusinya ayo masezerano.


Kuri RBA yavuze ko bumvikanye kuzajya yerekana imikino ya shampiyona y’u Rwanda gusa harimo bimwe twumvikanye birimo ko nituzajya tubona isoko ry’umuterankunga rinyura Kuri shampiyona hari umugabane tuzajya tubaha ndetse nabo nibabona umuterankunga bakamuzana hari umugabane bazajya baduha.


Kuruyu munsi nibwo hari hateganijwe inama y’inteko rusange ya ferwafa iri bwigirwemo byinshi harimo Ivy’s bat era kings ndetse nabanyamahanga bazajya bakina muriyi shampiyona biri mu bitegerejwe muri iyi nama kuruyu wa gatandatu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here