Imikino ya gishuti Ku makipe ya hano mu Rwanda yakomeje kuruyu wa Kane aho bamwe bitegura shampiyona izatangira tariki ya 4 abandi bitegura imikino nyafurika izatangira mu cy’umweru gitaha.

Apr fc ikomeje kwitegura imikino nyafurika.


Ikipe ya Apr Fc izaserukira u Rwanda mw’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo Caf Champions League yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Bugesera Fc nayo yitegura shampiyona ya 2020-2021 umikino uza kurangira Apr fc itsinze ibitego 3:0 byatsinzwe na Bizimana Yannick watsinze 2 na Danny Usengimana waje gutsinda agashyinguracumu.


Apr fc yakinishije abakinnyi 2 mu bari bitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu aribo Djabel na Mutsinzi Ange abandi bari bari muri sitade bareba umukino kuko akaruhuko kabo kari burangire uyu munsi, iyi kipe y’ingabo z’igihugu yaje kunyagira Bugesera Ku mukino wayo wambere nyuma y’amaze menshi idakina aho rutahizamu mushya wavuye muri Rayon sport Bizimana Yannick yitwaye neza mu mukino wabereye I nyamirambo kuri sitade ya Kigali.

Gasogi United yatsinze Mukura kuruyu wa Kane.


Gasogi United mu karere ka Bugesera aho isanzwe ikorera imyitozo yari yakiriye Mukura V.S mu mukino wa gishuti wo kwitegura shampiyona waje kurangira Gasogi itsinze Mukura igitego 1:0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand wahoze akinira iyi kipe ikomoka mu karere ka Huye byatumye perezida wa Gasogi yishimira ko yaguze umukinnyi ukomeye.

Musanze fc yitwaye neza itsinda Marine umukino wa 2 ubahuje.


Undi mukino wari utegerejwe uyu munsi wabereye mu karere ka Musanze aho ikipe yaho ya Musanze Fc yakiriye Fc Marine yo mu karere ka Rubavu inaza kuyitsinda ibitego 4:3 umukino wari ufunguye cyane amakipe yombi yatakana ndetse ba rutahizamu Ku mpande zombi baza kwigaragaza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here