Ikipe ya Gasogi united yerekeje mu karere ka Bugesera mu mwiherero w’abakozi Bose b’iyi kipe nkuko biri mu mabwiriza ya minisiteri na ferwafa kugira birinde covid-19.


Nyuma yuko ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi united bumaze gupimisha abakinnyi ndetse n’abatoza Ku munsi w’ejo hashize bagasanga ntanumwe ufite ikibazo cyo kwandura corona virus bahise berekeza mu bugesera mwiherero.

Nyuma yo gupimisha abakinnyi bahise bajya mu mwiherero.


Ikipe ya Gasogi united izakorera umwiherero murimwe mu mahoteri yo muraka karere ndetse ige ikorera imyitozo yayo ya buri munsi bitegura shampiyona izatangira mu kwezi kwa ukuboza uyu mwaka nkuko n’andi makipe yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri yatangiye kubikora.


Gasogi united iri kwitegura shampiyona y’uyu mwaka ikurikiza amabwiriza ya minisiteri avuga ko amakipe agomba gutangira imyitozo ndetse n’amarushanwa ashobora kuba ariko bikaba abakinnyi, abatoza ndetse n’abandi bakozi Bose b’ikipe baba hamwe kugira hatagira uzandura covid-19 akanduza n’abandi Bose.

Gasogi iherutse no kwerekana imyenda izakoresha.


Si Gasogi united yonyine yerekeje mu karere ka bugesera kuko hariyo andi makipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu amavubi iri kwitegura Cap Vert mu kwezi gutaha, haraba hariyo kandi amakipe yose azitabira imikino ya shampiyona ya basketball mu Rwanda nkuko mu minsi ishize habaye tombola ndetse ubuyobozi bwiri shyirahamwe bukavuga ko buzajyana abazitabira iyi mikino Bose mu karere ka bugesera bakajya baza gukina muri Kigali arena ariho baturutse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here