Ikipe ya Heroes na Gicumbi fc zandikiye RGB ziyisaba kurenganurwa kuko bamanuwe mu kiciro cya kabiri bidakurikije amategeko.


Kuruyu wa Gatandatu taliki ya 17 ukwakira nibwo habaye inama y’inteko rusange ya Ferwafa yari iteganijwe kwigira hamwe bimwe mu bibazo abantu bibazaga harimo nicy’amakipe abiri yamanuwe mu kiciro cya kabiri kubera ko shampiyona ya 2019-2020 itigeze iba ngo irangire hagahita hemezwa ko Apr fc ihabwa igikombe hakamanuka Gicumbi fc na Heroes fc.


Iyi nama y’inteko rusange yaje kwemezwa ko izi kipe zigomba gukina ikiciro cya kabiri gusa bamwe mu banyamuryango bavuga ko iki ari icyemezo cya komite nyobozi ya Ferwafa Atari icyemezo cy’inama y’inteko rusange kuko n’abashakaga kugira icyo babivugaho ubuyobozi bwababwiraga ko imyanzuro yafashwe izi kipe zizamanuka.


Play for Hope Rwanda Assassination ifite ikipe yitwa Heroes fc na Gicumbi football assassination zandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB zibagezaho ikibazo kirebana no kutubahiriza amategeko shingiro ya Ferwafa byanatumye izi kipe ngo zimanurwa mu kiciro cya kabiri bitanyuze mu mucyo.


Ubuyobozi bw’izi kipe zombi burifuza ko RGB yasaba Ferwafa ko ibyemezo byafatiwe Gicumbi na Heroes fc byo kumanuka mu kiciro cya kabiri byakurwaho,gusaba Ferwafa gukurikiza amategeko shingiro mw’ifatwa ry’ibyemezo bireba ababyamuryango ndetse no gukurirana iyubahirizwa ry’ikurikiza ry’amategeko agenga Ferwafa.


Gicumbi na Heroes fc zivuga ko ibyemezo byazifatiwe bitanyuze mu banyamuryangi bagize inteko rusange kuko ngo Ferwafa hanze ko hatorwa Ku bwiganze bw’amajwi abanyamuryango bakemeza ko zimanuka bigakurikizwa nkuko n’ibindi byemezo bifatwa mu nama y’inteko rusange.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here