Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya isezereye Apr fc yari ihagarariye u Rwanda muri Caf Champions league iyitsinze ibitego 3:1.


Mu mukino wo kwishyura waberaga mu gihugu cya Kenya kuri Nyayo national stadium umukino wagaragayemo ishyaka Ku makipe yombi nubwo Gor Mahia yabanje kwinjira mu mukino kurusha Apr byanatumye ikomeza kuyobora umukino binatuma ikomeza mu kiciro gikurikira cya champions league.

Abakinnyi 11 babanjemo muri Apr Fc.


Ni umukino watangiye kw’isaha ya Saa kenda mu Rwanda akaba ari saa kumi zo muri Kenya umukino watangiye hakiri kare Gor Mahia yafunguye amazamu ikomeza no gusatira gusa Apr mu gice cya mbere yaje kubona penaliti iza guhushwa na Jacques Tuyisenge wayitaye mu ntoki z’umuzamu.

Gor Mahia igaragaje imbaraga mu minota y’inyongera.


Igice cya kabiri k’igitangira Apr fc yisubiyeho bagerageza kwataka na Gor Mahia ikataka gusa Apr fc yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe neza na Nsanzimfura Keddy iyi kipe yakuye muri Kiyovu aho amahirwe yari aya Apr kuko yari ifite impamba y’igitego gusa ibintu byaje guhinduka mu minota 5 y’inyongera umusifuzi yongeyeho aho ku burangare bw’umuzamu n’abinyuma Gor Mahia yaje kubona ibitego 2 bihita biba 3:1 umukino unarangira gutyo Gor Mahia ibona tike y’ikiciro gikurikiyeho.

Umuzamu wa Apr fc Rwabugiri Omar utemewe n’abafana ba Apr fc uko yitwaye.


Apr fc isezerewe mw’ijonjora rya mbere nyamara ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu bwari bwakoze ibishoboka byose kugira ikipe igere ku ntego yihaye zo kugera mu matsinda ya Caf champions league bikaba binaniranye batarenze ikiciro cya mbere bakuwemo na Gor Mahia yo muri Kenya.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here