Ikipe ya Rutsiro fc na Gorilla fc nizo kipe zatsindiye itike yo gukina ikiciro cya mbere umwaka utaha zikuyemo Vision na Etoile de l’Est.


Rutsiro fc yo mu karere ka rutsiro niyo yabonye itike hakiri kare kuko umukino wayo wabanje saa saba ikina Vision fc y’inyamirambo aho umukino weje kurangira ikipe zombe zinganyije 0:0 bajya muri za penalite ikipe ya Rutsiro ibona itike yo gukina ikiciro cya mbere itsinze penalty 7:6 abanya Rutsiro bose babyina intsinzi.

Rutsiro fc yazamutse mu kiciro cya mbere.


Umukino wari utegerejwe n’abantu benshi nuwahuje ikipe ibyeri zose zerekanye ko zikomeye arizo Gorilla fc na Etoile de l’Est umukino watangiye saa kenda amakipe yombi arahatana batera mw’izamu biranga birangira umukino ikipe zose zinganyije bitabaza penalite aho Gorilla fc yaje gutsinda Penalite 4:3 ihita ikatisha itike yo gukina ikiciro cya mbere.

Gorilla fc Ku mwaka 1 imaze ihise ibona itike yo gukina ikiciro cya mbere.


Gorilla fc itozwa na Ruremesha afatanije na Marcel Romami na Rutsiro zizakina umukino wanyuma wo gushaka ikipe yegukana igikombe cy’ikiciro cya kabiri mu Rwanda ndetse bidasubirwaho nizo kipe 2 zizasimbura Heroes fc na Gicumbi fc zamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri.

Etoile de l’Est yongeye kugwa muri 1/2 izakina na Vision mu gushaka ikipe ya 3.


Etoile de l’Est iterwa inkunga n’akarere ka Ngoma kurubu iri gutozwa na Bekeni yongeye kubabaza abakunzi bayo batari bake bahora bifuza kuyibona ikina ikiciro cya mbere ariko buri mwaka ikagarukira Ku mwamba kandi mu mikino y’amatsinda iba ari ikipe ikomeye ndetse ifite abayishyigikiye benshi abantu bakibaza ikibura ng’iyi kipe imaze imyaka irenga 20 itaragaruka mu kiciro cya mbere yongere isubiremo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here