Umutoza w’ikipe ya Rayon sport Guy Bokasa avuga ko kuba yasimbuje rutahizamu wumunya Nigeria Sunday Oni Jimoh ntacyo bitwaye kuko byatanze umusaruro.


Ku munsi wejo ubwo ikipe ya Rayon sport yakinaga umukino wa gishuti na Bugesera bikaza kunganya 2:2 umutoza Guy bokasa utoza Rayon sport yafashe umwanzuro wo gusimbuza Sunday Oni Jimoh kandi yari yaninjiyemo asimbuye.

Abakinnyi 11 babanjemo Rayon sport ukina na Bugesera.


Guy Bokasa yavuzeko kuba yamukuyemo kandi yari yaje asimbura Sugira wari wanatsindiye ikipe igitego ntakindi bitwaye ari icyemezo cye nk’umutoza,Ati: nazanye Dognogo kiriya gihe yatsinze igitego, ntacyo ndibuvuge Kuri Jimoh icyo nakubwira nuko umwanzuro wo kuzana Dagnogo kiriya gihe byari icyemezo kiza.


Umutoza Guy abajijwe niba uyu mwataka ashobora kwirukanwa kubera umusaruro muke ntacyo yabivugaho ahubwo bagiye kumuha igihe cyo kubana n’abandi amenyerane na groupe yose wenda igihe kizagera nawe abe yatanga umusaruro.

Dagnogo yinjiyemo ahita atsinda igitego.


Sunday Oni Jimoh uherutse kwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Rayon sport yinjiye mu kibuga ku munota wa 65 asimbura Sugira Ernest nawe Ahita asimbuzwa Ku munota wa 85 kubera kutigaragaza asimburwa na Drissa Dagnogo wahise anabonera igitego iyi kipe ku munota wa 90 birangira bananganyije na Bugesera 2:2.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here