Kuruyu wa gatandatu taliki ya 24 ukwakira 2020 nibwo igihe cy’ukwezi komite y’inzibacyuho ya Rayon sport yari yahawe ngo irangize ibibazo byari biri muriyi kipe.


Kurubu hamenyekanye ko inama y’inteko ya Rayon sport igomba kuba kuruyu wa gatandatu aho igomba kubera muri Lemigo hotel gusa hakaba hakomeje kugirwa ibanga abazitabira iyi nama kuko ninabo bagomba gutora umuyobozi mushya w’iyi kipe ndetse bakemeza n’amategeko mashya agomba kugenga uyu muryango.

Murenzi Abdallah na komite ye igihe bahawe kiri kugana Ku musozo.


Muriyi nama nkuko Murenzi Abdalah perezida wa Rayon sports kurubu yavuze hagomba gutorwa umuyobozi mushya wa Rayon sport club ndetse n’umuyobozi w’umuryango mugari wa Rayon sport nkuko RGB yabibasabye ndetse hagomba kwemezwa amategeko mashya bategetswe gushyiraho kuko byagaragaye ko ayari ahari atari mu mucyo.


Ubuyobozi bwa Rayon sport bwavuze ko ukwezi bari bahawe ibyo basabwe gukora ibyinshi babishyize mu bikorwa birimo nko gushaka ibiri by’ikipe,kuganira n’abakinnyi ndetse n’abakozi b’ikipe ndetse n’ibindi bikorwa byose by’ikipe.


Murenzi yagize ati: urebye twagerageje gukora bimwe mubyo twasabye gukora mu kwezi birimo kunoza amategeko agenga umuryango Rayon sport ubu bisa nkaho byakemutse, abakinnyi twaganiriye nabo ndetse tugerageza no gusinyisha abandi bari n’abandi dutegereje muriyi minsi, urebye igisa naho cyagoranye ni abaterankunga Bacu barimo guseta ibirenge gusa turacyakomeje ibiganiro nabo kandi turizera ko bizagenda neza.

Inama y’inteko irategerejwe cyane kuruyu wa gatandatu.


Mu nama izaba kuruyu wa gatandatu hategerejwe umuyobozi mushya wa Rayon sport ufite inshingano zikomeye kuko Shampiyona y’u Rwanda irabura ukwezi ngo itangire kandi iyi kipe ntiratangira imyitozo ndetse iracyavuga ko hari abandi bakinnyi igishaka kongeramo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here