Rutahizamu wumunya Brazil wakiniye amakipe arimo na flamengo biravugwa ko yaba agiye kuzanwa na gasogi united.


Nixon darlanio reis cardoso ni umukinnyi w’umupira w’amaguru wavukiye muri Brazil mu mwaka wa 1992 areshya na 1.76 akina yataka, ubu akaba ntakipe afite yabarizwagamo bikaba biri kuvugwa ko yaba ariwe ntare yakanwa rwa bwiga umuyobizi w’ikipe ya gasogi yaba agiye kuzana mu Rwanda ngo akinire ikipe ye.


Nixon cardoso yaciye mw’ikipe y’abana ya flamengo akiri muto aza no gukomereza mu makipe makuru muri 2012 ubwo yazamutse muri flamengo nkuru ayikinira imikino 38 atsindamo ibitego 8 byonyine mu myaka itandatu kuko yayivuyemo muri 2018, yavuye muri flamengo ajya muri amerika mineiro gusa yagiye nk’intizanyo, yakomereza muri red bull Brazil nabwo nk’intizanyo , muri ABC nk’intizanyo no muri karmal nk’intizanyo ya flamengo ubu akaba ntakipe yarafite.


Perezida wa Gasogi united Knc yatangajeko agiye kuzana rutahizamu uca inshundura gusa aravuga ati ntamuntu numwe umuzi ndetse na mutabaruka dukorana ntago amuzi gusa icyo nababwira nuko ari intare yakanwa rwa bwiga izaba isesekaye muri Kigali kandi mwese muzabibona.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here