Michael Sarpong rutahizamu wumunya Ghana wakinaga mw’ikipe ya rayon sport yamaze kumvikana na Simba sports club yo mugihugu cya Tanzania amasezerano y’imyaka ibiri.


Sarpong yavuye muri Rayon sport nabi kuko yagiye yirukanwe nyuma yo gushyamirana na perezida wiyi kipe Munyakazi sadate bapfuye ko yamusebeje mw’itangaza makuru avugako ikipe nka Rayon itakabaye iyoborwa numuntu nkawe.


Sarpong yaje muri Rayon sport mu mwaka wa 2018 avuye iwabo mu gihugu cya Ghana aza akora igeragezwa anasinya amasezerabo, nyuma aza kubona ikipe mu bushinwa barumvikana na Rayon agezeyo kubera icyorezo cyari muriki gihugu cy’ubushinwa cya corona virus yaje kugaruka mu Rwanda akina imwe mu mikino yo kwishyura shampiyona iza gusubikwa.

Michael Sarpong yifuzwaga n’amakipe menshi hano Ku mugabane wa Africa cyane cyane ayo mu karere u Rwanda ruherereyemo harimo nka younga Africans yamwifuje na mbere ya Simba ariko ibibazo by’amikoro byari muriyi kipe ntibumvikana neza nibwo yaje guhita yerekeza muri mukeba wa younga Africans Simba sports club.


Simba sports club bakunze gutazira wekundu wa msimbazi isinyishije Michael Sarpong aza asanga abandi bataka ifite bakomeye nk’umunya Rwanda Meddie Kagele,umunya Tanzania akaba na captain wiyi kipe John bocco ndetse nundi ukomoka mu gihugu cya Brazil.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here