Kuriki cy’umweru nibwo rutahizamu wumunya Rwanda Meddie Kagele yizihizaga isabukuru ye y’amavuko aho inshuti n’umuryango zamutunguye mu buryo bwinshi.


Rutahizamu wumunya Rwanda ukinira Simba sports club yo muri Tanzania Meddie Kagele yujuje imyaka 34 y’amavuko doreko yavutse taliki ya 10 ukwakira 1986 kurubu akaba ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana.

Impano yahawe Ku munsi we.


Meddie Kagele yatunguwe n’abashuti be mu buryo butandukanye kuruyu munsi we w’amavuko nkuko yabitangaje abinyujije Ku rukuta rwe rwa Instagram ko yashimishijwe n’abantu urukundo bamweretse kw’italiki nkiyi avukiraho.


Ku myaka ye abantu batungurwa nukuntu yitwara mu kibuga atsinda ibitego kuko mu myaka ibiri ishize niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona yo mu gihugu cya Tanzania ndetse n’uyu mwaka nubwo adakoreshwa cyane ni uwa kabiri ufite byinshi kuko afire ibitego 4 akaba arushwa igitego kimwe na Dube wa Azam fc.

Meddie Kagele arakunzwe muri Tanzania.


Uyu rutahizamu ukomeye muri afurika ndetse no mu karere u Rwanda ruherereyemo yaciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo harimo nka Police fc,Rayon sport, Kiyovu hanze yakinnye muri Gor Mahia arinaho yavuye ajya muri Simba sport club yo muri Tanzania.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here