Diego Armando Maradona wamamaye cyane mu mukino w’umupira w’amaguru yitabye Imana azize umutima nyuma y’iminsi mike avuye mu bitaro.


Diego Armando Maradona ni umugabo wari ufite imyaka 60 y’amavuko akaba akomoka mu gihugu cya Argentina aho yanafashije cyane iki gihugu ubwo yagiheshaga igikombe cy’isi kubera impano itangaje yari afite mu gukina.

Diego Maradona yapfuye azize indwara y’umutima.


Uyu mugabo mu ntangiriro z’uku kwezi yajyanywe mu bitaro bya Olivos Clinic agiye kubagwa imitsi y’ubwonko yari yagize ikibazo cyo kugenda gake amaraso adatembera gusa nubwo umuganga wamubaze yavuzeko byagenze neza Maradona yaje gupfa nyuma y’ibyumweru 2 gusa asezerewe.


Maradona byatangajwe ko yapfuye mw’ijoro ryakeye azize indwara y’umutima aho byateje agahinda hose kw’isi mu bakunda ruhago kuko uyu mugabo yari akunzwe cyane cyane iwabo muri Argentina aho yafatwaga nk’umwami wabo mu mupira kuko bo bavuga ko ntawundi mukinnyi mwiza baragira nkawe nubwo bagiye bagira impano nyinshi zitandukanye.

Maradona wafashije Argentina gutwara igikombe cy’isi muri 1986 yapfuye.


Maradona ubundi yafashije ikipe y’igihugu cye gutwara igikombe cy’isi mu mwaka wa 1986 amateka atazibagirana kuba nya Argentina ,yanafashije ikipe ya Napoli gutwara ibikombe bya shampiyona ubungubu akaba yari umutoza w’ikipe yo mu kiciro cya mbere yitwa Gimnasia yo muri Argentina.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here