Ku munsi w’ejo nibwo ibizamini byo kwa muganga [autopsy]byakorewe ku mibiri y’abantu 9 bari muri iyi kajugujugu yaritwaye Icyamamare muri Basketball Kobe Bryant,umukobwa we Gianna w’imyaka 13byasohotse,nyuma y’amezi 4 iyi mpanuka yababaje benshi ibaye.

MU inkuru dukesha ikinyamakuru TMZ ivuga ko Ibizamini byagaragaje ko umupilote w’iyi kajugujugu witwa Ara Zobayan w’imyaka 50 nta nzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge yafashe.

Bryant n’umukobwa we Gianna bari muri iyi ndege baje kwitabira irushanwa ry’abana rya Basketball aho bari kumwe n’abandi bantu 7 barimo John Altobelli w’imyaka 56 n’umugore we Keri, 46, n’umukobwa wabo Alyssa, 14.Harimo kandi Payton Chester, 13 na mama we Sarah Chester, 46; n’uwitwa Christina Mauser, 38.

Mu mezi ashize,umugore wa Kobe witwa Vanessa Bryant yaherukaga gutanga ikirego cy’amapaji 72 ashinja kompanyi y’indege yari itwaye umugabo we yitwa Island Express gukora amakosa akomeye yamugize umupfakazi.

Island Express yavuze ko Vanessa atigeze abarega kuko ngo nawe abizi neza ko ikirere kibi “cyatewe n’ubushake bw’imana”badakwiriye kubiryozwa.

Iyi kompanyi ngo yongereyeho ko Kobe n’umukobwa we Gigi bagombaga kuba bazi neza ko kugenda muri kajugujugu birimo ingaruka mbi cyane.

Vanessa arega iyi kompanyi,yavuze ko ikwiriye no kuryozwa ububabare,ubwoba n’ibihe bikomeye umugabo we n’umwana we banyuzemo mbere yo guhitanwa n’iyi ndege.

Yavuze ko umupilote w’iyi ndege witwa Zobayan Atari afite amakuru ajyanye n’ikirere ndetse ngo yanze guhagarika urugendo kandi yarabonaga ko ikirere ari kibi cyane ku buryo cyahitana umuntu.

Itangazo rya polisi ya California rivuga ko iyi ndege yaguye ahantu hadatuwe kandi ikaba nta muntu yasanze ku butaka aho yaguye.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Los Angeles yatangaje ko nta muntu warokotse muri iyi ndege yarimo abantu 9.

Kobe yatwaye ibikombe bitanu bya shampiyona ya Amerika, NBA, ari mu ikipe ya LA Lakers ari nayo yakiniye yonyine.

Afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya Basketball ku isi.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here