Umuyobozi mushya w’umuryango Rayon sport Uwayezu Jean Fidel yatangaje byinshi Ku mateka n’ubuzima bwe aho yanavuze ko yabaye mu ngabo z’u Rwanda.


Uwayezu Jean Fidel ni umugabo w’imyaka 54 y’amavuko akaba akomoka mu karere ka nyanza akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aho yaje kuvamo ashinga ikigo gishinzwe kurinda umutekano cyitwa RGL security aho anakibereye umuyobozi mukuru.

Ltd.colonel Uwayezu Jean Fidel yahoze mu ngabo z’u Rwanda.


Uyu mugabo bivugwa ko akunda gusenga cyane kandi akaba anatuje muri kamere ye, yarize cyane kuko afite impamyabushobozi ya 3 ya Masters mu bijyanye n’amategeko akaba yijeje abafana ba rayon sport ubufatanye ndetse no kubaka ikipe ikomeye.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutorwa yagize ati:tuzakorera mu mucyo kandi turashaka kubaka ikipe ikomeye ihesha ishema abarayon ndetse n’abanyarwanda Bose muri rusange kandi twebwe tuje gufasha Rayon sport ntago tuje gushaka amaronko nkuko bamwe bàba babikeka.

Fidel ati nge nabo tugiye gufatanya turabizeza ubufatanye.


Kurubu Rayon sport yabonye ubuyobozi bushya n’amategeko mashya azajya ayogenga bivugwa ibyo kwiyubaka aribyo bigiye gushyirwamo imbaraga hitegurwa shampiyona y’uyu mwaka izatangira Kuri 4 z’ukuboza uyu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here