Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburundi wagereranijwe n’intare y’akanwa rwabwiga yerekanywe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.


Iddy Miseremu ukomoka mu gihugu cy’uburundi ni rutahizamu wakiniraga ikipe ya Message Ngozi y’iwabo I Burundi arinayo yazamukiyemo akaba yamaze gusinyira ikipe ya Gasogi united imyaka 2 akinira iyi kipe.

Iddy Museremu wataziriwe intare y’akanwa rwabwiga.


Ni mumuhango wabereye mu biro by’iyi kipe ya Gasogi united biyobowe na perezida wiyi kipe Imfurayacu knc ndetse n’umukuru w’abafana biyi kipe Angeli mutabaruka ndetse bikaba byitabiriwe n’abanyamakuru ba hano mu Rwanda, Iddy museremu akaba yamaze kwerekanwa.

Perezida wa gasogi yishimiye uko ikipe ye iri kwitwara kw’isoko ry’igura n’igurisha.


Perezida wa Gasogi united knc yatangaje ko uyu musore yamwitondeye kandi yamukurikiranye igihe kinini ndetse banakizamuka mu kiciro cya mbere baramushatse gusa babura ubushobozi gusa bakaba bagize amahirwe yo kuba basinyisha iyi ntare y’akanwa nubwo andi amakipe yamwifuzaga ari menshi bakaba aribo bamwegukanye.

Cassa Mbungo umutoza wa Gasogi na Iddy Museremu.


Iddy Museremu yatangaje ko ashima Imana ko yageze muri Gasogi united ko impamvu yaje ariko yishimiye kuba yakinira Gasogi united kubera ko bamuhaye imishinga myiza kandi ikaba yarabaye ikipe ya mbere yamwifuje ishaka gutwara ibikombe itarwanira kurokoka kuko ikiza kiriyerekana kandi Gasogi ni nziza cyane tuziyerekana kuko yaguze abakinnyi beza bazamfasha guhangana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here