Imyanzuro ya RGB Ku bibazo byari bimaze igihe muri Rayon sport yategetse ko komite iseswa ndetse n’abandi bigeze kuba bayobora iyi kipe batagaragara mu buyobozi.

ministiri wa siporo Aurore Mimosa na Dr Usta Kayitesi mu kiganiro n’itangazamakuru.


Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB na minisiteri ya siporo hashize iminsi bakurikirana ikibazo cyabaye muri Rayon sport bigateza amakimbirane hagati y’abanyamuryango barimo abigeze kuyobora iyi kipe ndetse na komite yaririho iyobowe na Munyakazi Sadate bituma ifata imyanzuro yo gusesa iyi komite yari iyoboye Rayon sport inakumira bamwe murabo bigeze kuyobora ko bagaragara mu buyobozi bw’ikipe.


Kuruyu wa kabiri habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon sport bwari buhagarariwe na Munyakazi Sadate ndetse n’abigeze kuyobora Rayon bafatwa nk’abanyamuryango bari bahagarariwe na Muvunnyi Paul aho bari batumijwe na minisiteri ya siporo mu Rwanda ndetse na RGB nuko banga ko komite yaririho itakomeza kuyobora ikipe ya Rayon sport hanavugwa ko abahoze bayobora iyi kipe nabo batemerewe kugaragara muri komite shyashya izashyirwaho kuruyu wa Kane taliki ya 23 nzeri.

Dr Usta kayitesi uyobora RGB ari gusobanura ibibazo bya Rayon sport.


Nyuma yaho hahise hatumirwa ikiganiro n’itangazamakuru kugira bamenyeshwe ibyavuye muriyi nama ndetse n’imyanzuro yafashwe, ikiganiro cyari kiyobowe na Madamu Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’ukuriye RGB Dr Kayitesi Usta.


Dr. Usta Kayitesi yavuze ko bari basabye ubuyobozi bwa Rayon sport gukora amategeko anoze,uburyo inzego zubakitse ndetse n’uburyo bwo kunoza imicungire y’umutungo w’umuryango ikintu avuga ko iyi komite ya Sadate itakoze mu gihe cy’ukwezi yahawe byanatumye ariyo mpamvu iyi komite bafashe umwanzuro wo kuyisesa.

Komite ya Sadate yaseshwe n’abayoboye barimo Paul Muvunnyi babuzwa gusubira mu buyobozi.


Hari hashize iminsi abarayon bandikiye perezida wa repubulika Paul Kagame bamusaba kubakemurira ibibazo biri mw’ikipe yabo nuko avuga ko yabibwiye minisiteri wa siporo, uyobora iyi minisiteri Munyangaju Aurore yavuze ko bagiye kubikemura mu gihe cy’ukwezi kandi ko bizakemuka munzira nziza zikurikije amategeko ninayo mpamvu kuruyu wa kabiri hari hatumijwe ikiganiro n’itangazamakuru ngo rimenyeshwe imwe mu myanzuro yavuye mw’igenzura ryakozwe na RGB ifatanyije na minisiteri ya siporo mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here