Robertihno yangiwe gutoza imikino ya Caf kubera ikibazo k’ibyangombwa bivugwa ko ntayo afite gusa abakunzi b’imikino n’abayobozi ba Gor Mahia ntibabyumva bavuga ko bagomba kurega muri Fifa.


Mu minsi ishize nibwo Gor Mahia yasinyishije Roberto Oliveira bakunda kwita Robertihno bamuzaniye kubafasha kwitwara neza mu mikino ya Caf champions league nkuko yafashije Rayon sport muri 2018 ubwo yayigezaga muri 1/4 cya Confederation cup none Caf yashyizeho amategeko atamwemerera gutoza uyu mukino.

Robertihno ntiyemerewe gutoza ku mukino Gor Mahia ikinamo na Apr fc.


Ubundi Robertihno afite impamyabumenyi ya B yo muri Brazil Caf ivuga ko itamwemerera gutoza muri afurika kuko abemerewe ari abafite license A itangwa na Caf gusa uyu mugabo we avuga license B yo ku mugabane wabo inganya ubushobozi na A itangwa na Caf ibyo abo muri Caf badakozwa.


Abayobozi ba Gor Mahia bavuzeko barenganyijwe na Caf bagomba no gutanga ikirego cyabo kuko umutoza wabo mukuru yemerewe gutoza muri afurika kuko yanatoje n’andi makipe akomeye harimo ayo muri Tunisia banatanga urugero rwa Rayon sport aherukamo banavuga ko Caf ifite ikibazo ndetse n’ikimenyimenyi uwahoze ari umuyobozi wayo aherutse guhagarikwa na FIFA.

Adil Muhammad utoza Apr fc nawe ashobora kudatoza nk’umutoza mukuru.


Biravugwa ko umutoza wa Apr fc Adil Muhammad nawe ashobora kudatoza nk’umutoza mukuru kubera nawe ari mubadafite ibisabwa na Caf gusa amakuru ya nyayo ntaramenyekana nubwo ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo muri afurika bibyutse bitangaza ko Adil utoza Apr atemerewe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here