Rutahizamu w’ikipe ya APR Fc Ernest Sugira yamaze guhagarikwa niyo kipe amezi 2 atayikinira ndetse bamukata na 30% by’umushahara we nyuma y’imitwarire mibi itarashimishije ubuyobozi bwa APR Fc.

Ikosa rya mbere: Ku mukino AS Kigali yakiriyemo APR FC Tariki ya 04 Ukwakira 2019 wabereye kuri Stade ya Kigali, ubwo abandi bakinnyi bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza wa APR FC wowe wahisemo kujya ku batoza b’indi kipe duhanganye ibyo ukaba warabikoze inshuro zirenze ebyiri.

Ikosa rya kabiri: Muri uwo mukino waduhuje na AS Kigali hari aho umutoza wawe yaguhamagaye aguha amabwiriza, aho kumwereka ko wabyumvise kandi uri bubikore wahise umwiyama ukoresheje ikiganza cyawe.

Ikosa rya gatatu: Andi makosa akomeye ni ibyo wavugiye mu itangazamakuru, werekana ko udashaka gukorera mu mitoreze y’umutoza mukuru wa APR FC.

Ikosa rya kane: Wavugiye mu itangazamakuru ko APR RC nk’ikipe ufitiye amasezerano kandi ubwayo ikaba yubahiriza ayo masezerano ko kugeza ubu utarayiyumvamo.

Ikosa rya gatanu: Amagambo y’urucantege ubwira bagenzi bawe iyo muri mu kibuga mu gihe cy’umukino.

Ibaruwa bandikiye Sugira Ernest.
Sugira nawe akimara kubona ibarwa yahise ayisinya ho.

Sugira Ernest yageze muri APR Fc 2017 ubwo yari avuye muri Vita Club yo muri Congo Kinshasa yatsindiye ibitego 8 mu mikino 14 yayikiniye, muri APR Fc kuva yagera mo yahuye n’ikibazo cy’imvune cyatumye adakina umwaka n’igice urenga ho.

AHOBITE 250

SRC:www.ahobite.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here