Ubwo imikino y’amatsinda yasozwaga kuruyu wa gatatu amakipe yose yitabiriye igikombe cy’afurika cyabakinnyi bakina imbere mu bihugu yamenye abo bazahura mu mikino ya 1/4.

Guinea niyo yabonye itike itsinzwe Tanzania ihita inayobora itsinda.

Ikipe y’igihugu Amavubi izakina n’ikipe y’igihugu cya Guinea Conakry nyuma yaho iki gihugu cyaraye gisoje kiyoboye itsinda rya D ariryo ryanyuma nyuma yo kunganya n’ikipe y’igihugu cya Tanzania Taifa Stars ibitego 2:2.

Igihugu cya Guinea cyakoze Ibyo cyasabwaga kuruyu mugoroba kuko umukino iyo Tanzania iza kuwutsinda niyo yari buhite ibona itike yo kujya muri 1/4 gusa Guinea yaje guhemukira Tanzania iyiehyura igitego mu minota yanyuma cyishyuraga bibiri Tanzania yari yatsinze byari byayishyize mu mwanya mwiza wo kujya mu kindi kiciro nubwo bitaje kuyihira.

Doré uko amakipe azahura muri 1/4 guhera kuruyu wa gatandatu.

Amakipe yose yitabiriye Chan ubu yamaze kumenya abo bazahura muri 1/4 aho uretse u Rwanda ruzakina na Guinea kuriki cy’umweru amakipe nka Maroc yariri mw’itsinda rimwe n’u Rwanda izahura n’ikipe y’igihugu cya Zambia Chiporoporo itozwa n’umutoza Micho wigeze gutoza Amavubi aho indi mikino igiye ikomeye irimo harimo n’uzahuza Cameron yakiriye irushanwa na Congo Kinshasa.

Bertland yagarutse my myitozo yoroheje.
Amavubi yaraye akoze imyitozo nyuma yo gutsinda Togo.

Ikipe y’igihugu Amavubi yageze mu mikino ya 1/4 kurubu irimo amakuru meza ku basore babiri bari baragize utubazo tw’imvune aribo Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane na Iradukunda Bertland bose batakinnye umukino wo gusoza itsinda gusa kurubu zidane akaba yitozanyije n’abandi naho Bertland nawe atangira imyitozo kuruhande bikomeje guha umutoza Mashami Vicent kuba afite abakinnyi be bose kuriki cy’umweru ubwo u Rwanda ruzaba rucakorana na Guinea.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here