Ferwafa yavuze ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 itazitabira cecafa yari buzabere muri Tanzania kubera itangira ry’amashuri.


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa Ku mugoroba wo kuruyu wa gatanu ryasohoye itangazo rivuga ko ikipe y’igihugu y’abana batarengeje imyaka 20 itakitabiriye Cecafa yariteganijwe kubera mu gihugu cya Tanzania kubera ko ngo byahuriranye n’itangira ry’amashuri kandi abana batavitswa kwiga.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ntikitabiriye Cecafa.


Ferwafa ivuga ko nyuma yo kubijyaho inama ndetse bakanabigeza Kuri minisiteri ya siporo basanze ikipe y’igihugu itakitabiriye iri rushanwa kuko abakinnyi benshi bari munsi y’imyaka 20 baba bakiri abanyeshuri kandi aho biga bazabanza gukora isuzumabumenyi bityo byatumye ikipe ikurwaho ndetse bikaba byanamaze kumenyeshwa ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri aka karere u Rwanda rurimo arinaryo rishinzwe gutegura Cecafa.

Itangazo RYA ferwafa Ku kibazo kiyi kipe.


Ibi bibaye mu minsi yashize hashyizweho abatoza bazatoza iyi mikino barimo umutoza mukuru Kayiranga jean Baptist wari buzabe wungirijwe na Justin Bisengimana ndetse n’abandi bari buzajyane b’iyi kipe bari baramaze gutangazwa gusa nyuma yuko amatariki yegereje Ferwafa yahise ivuga ko abakinnyi ari abanyeshuri batakitabiriye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here