Nyuma yo gutwara grand Prix Chantal Biya muri Cameron abasore b’ikipe y’igihugu mu gusiganwa Ku magare bageze I Kigali.


Kuriki cy’umweru nibwo inkuru nziza yatashye mu banyarwanda ko Mugisha Moise yegukanye isiganwa ryitiriwe umugore wa perezida wa Cameron rizwi nka Grand Prix Chantal Biya ndetse n’abandi basore bakinana nabona ibihembo bitandukanye.

Mugisha Moise yegukanye umwenda w’umuhondo.


Mugisha Moise w’imyaka 23 yatwaye iri siganwa Ku nshuro ye ya mbere aho yambaye umwenda w’umuhondo Ku munsi wambere arinda asoza isiganwa akiwambaye ndetse Ku munsi wo Ku cy’umweru ubwo bari busoze yakoranye n’ikipe yose bajyanye kugera Ku murongo birangira atsinze.

Ibikombe abasore batahanye.


Uretse Moise mugisha wegukanye igikombe na Mugisha Samuel yegukanye igihembo cy’umuntu Uzi kuzamuka kurusha abandi yanikiriye abandi, Mugisha Moise yegukana kandi igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ukiri muto ndetse n’ikipe y’u Rwanda ihembwa nk’ikipe yitwaye neza mw’irushanwa ryose.

Mugisha Samuel niwe Uzi kuzamuka kurusha abandi.


Abasore bakina umukino w’amagare bageze I Kigali bakaba bagiye guca mu kato ubundi bagaruke kw’itegura ingengabihe y’amagare umwaka utaha kuko Chantal Biya niryo siganwa risoza umwaka mu magare.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here