Ikipe y’igihugu y’amagare yahagurutse Ku kibuga k’indege kuruyu wa mbere yerekeje muri Cameron aho bagiye kwitabira isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya.


Ikipe y’igihugu igizwe n’abakinnyi 6 ndetse n’abatoza bahagurutse kuruyu wa mbere I Kanombe bajyanye n’indege ya rwandair umuterankunga usanzwe ari uw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare aho intego y’iyi kipe ari ukwegukana iri rushanwa risoza umwaka w’imikino mu magare Ku mugabane wa afurika.

Hareruya Joseph yitabiriye grand Prix Chantal biya muri Cameron.


Ikipe y’igihugu yahagurutse igizwe n’abakinnyi batandatu harimo amazina agiye amenyerewe hano mu Rwanda nka Hareruya Joseph, Mugisha Samuel, Mugisha Moise n’abandi basore bakomeye mu mukino wo gusiganwa Ku magare hano mu Rwanda aho bazaba bari kumwe n’umutoza wabo mukuru Sempoma Felix na Nkuranga Alphonse ariwe uzaba ukuriye ikipe yose yerekeje muri Cameron.

Mugisha Samuel nawe yitabiriye isiganwa rikomeye muri Cameron.


Abakinnyi bamwe mu bitabiriye iri siganwa bavuze ko urwego bagezeho batakirabira isiganwa byo kwitabira gusa ahubwo ubu intego bajyanye muri Cameron ari ugutwara iri isiganwa nkuko igihe baherukirayo umusore Mugisha Moise yitwaye neza muri Tour yo muri Cameron.

Abakinnyi 6 nibo bajyanye n’ikipe muri Cameron.


Abakinnyi bamwe mu bitabiriye iri siganwa bavuze ko urwego bagezeho batakirabira isiganwa byo kwitabira gusa ahubwo ubu intego bajyanye muri Cameron ari ugutwara iri isiganwa nkuko igihe baherukirayo umusore Mugisha Moise yitwaye neza muri Tour yo muri Cameron.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here