Ikipe y’igihugu amavubi itsinze umukino wo gushaka itike y’igikombe cya afurika umukino yakinagamo n’igihugu cya Mozambique I Kigali.


Umukino wari utegerejwe n’abanyarwanda batari bake kuruyu wa gatatu wagombaga guhuza u Rwanda na Mozambique uje kurangira abasore b’u Rwanda babonye intsinzi Ku gitego kimwe Ku busa cyatsinzwe na ritahizamu Byiringiro Lague wari winjiye mu kibuga asimbura.

Abakinnyi 11 b’amavubi babanje mu kibuga.


Uyu mukino watangiye kw’isaha ya saa kenda za Kigali watangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga nta buryo bwinshi bwaranze uyu mukino byasaga nkaho abatoza bombi baje bafite gahunda yo kubanza kwigana gusa abasore b’u Rwanda bagacishamo bakataka izamu rya Mozambique gusa Ku buryo budakanganye nubwo haraho abakinnyi barimo Mutsinzi Ange na Kagele Meddie bagiye bashota izamu rya Mozambique ntibigire icyo bitanga.


Igice cya kabiri nicyo cyagaragayemo uburyo bwinshi Ku mpande zombi gusa kigitangira ntago byari bikanganye kugeza ubwo abasore barimo Byiringiro Lague na Niyonzima Olivier sefu binjiriye basimbuye Manzi Thierry na Rubanguka Steve wari wagize umukino mwiza, Ku mupira mwiza Lague yahawe na Manishimwe Emmanuel yaje gutera ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina umuzamu wa Mozambique ntiyamenya uko bigenze arinako umutoza Mashami Vincent yahise akuramo Sugira Ernest agashyiramo Iradukunda Bertland wongereye imbaraga mu busatirizi bw’u Rwanda Mozambique igacishamo ikataka gusa umuzamu Mvuyekure Emery wagize umukino mwiza ababera ibamba byanatumye umukino uza kurangira igitego cya lague aricyo gitandukanyije impande zombi.


U Rwanda ruteye intambwe ishobora gutuma rubona itike yo kujya mu gikombe cya afurika baherukagamo mu mwaka wa 2004 gusa haracyari umukino wa nyuma mw’itsinda amavubi azajya gukina n’igihugu cya Cameron banareba uko umukino uzaba uhuza Mozambique na Cap Verde uzagenda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here