Imikino nyafurika harimo n’igikombe cy’afurika k’ibihugu byimuriwe igihe mu nama yabayobozi ba caf yabaye hakoreshejwe itumanaho.


Igikombe cy’afurika k’ibihugu mu bakinnyi bakina mu gihugu bya afurika chan cyari giteganijwe muri uyu mwaka kimuriwe amataliki kegezwa inyuma mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021 nkuko byatangajwe n’umuyobozi wa caf bwana Ahmad Amad kandi ibi byose byabaye kubera ikorwa mu nkokora ry’imikino ryatewe na Covid 19.


Igikombe cy’afurika k’ibihugu Can cyari giteganijwe mu mwaka utaha wa 2021 nacyo kimuriwe mu mwaka wa 2022 kikaba kizabera mu gihugu cya Cameron nkuko byari giteganijwe nubundi kuri gahunda ya caf gusa icyahindutse cyanatunguranye nuko iyi mikino izaba mu kwezi kwa mbere nukwa kabiri kuwo mwaka wa 2022.


Naho imikino y’amakipe ayambere iwayo nka Caf champions league na Caf Confederation cup yo izakomeza mu kwezi kwa nzeri k’uyu mwaka Ku matariki ataramenyekana gusa guhera ku mikino ya 1/4 na 1/2 kugeza Kuri final muri Champions league ikaba izabera mu gihugu cya Cameroon yose naho confederation cup izabera muri Morocco.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here