Rutahizamu wumunya Rwanda Meddie Kagele ashobora gusiba umukino w’ikipe y’igihugu amavubi bitewe n’imvune afite.


Meddie Kagele ukinira Simba sports club yo muri Tanzania yagiriye imvune mu mukino ikipe ye yakinagamo na JKT aho baje kuyitsinda ibitego 4:0 gusa uyu mugabo agiriramo ikibazo k’imvune.

Kagele meddie afite imvune.


Umuvugizi w’ikipe ya Simba avuga Ku mvune z’abakinnyi ba Simba sports yavuze ko imvune ya Meddie Kagele iri kugenda imera neza kandi Atari imvune yari ikanganye cyane ngo cyokora ashobora kumara hanze y’ikibuga ibyumweru bitatu adakina.

Meddie Kagele ari gukora imyitozo Ku giti cye.


Meddie Kagele yari ategerejwe mw’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ibiri izakinamo y’igihugu cya Cap Verte mu kwezi gutaha kwa ugushyingo umikino ubanza uzaba taliki ya 11 gusa iyi mvune ye ishobora gutuma umutoza areka kumwifashisha kugira abanze akire neza nubwo kurubu yatangiye gukora imyitozo mike mike gusa ari wenyine.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here