Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye ava muri Rayon Sports akerekeza muri Police FC ari uko yanze kumwishyura miliyoni 7 FRW yari imurimo kandi ibizi ko afite umuryango wo kwitaho.

Rutanga yavuze ko yakunze umushinga mwiza wa Police FC wo kwiyubaka kugira ngo itware ibikombe ndetse ngo iyi kipe yamuhaye amafaranga menshi n’ubwishingizi bw’umuryango we

Ubwo yasezeraga abakunzi ba Rayon Sports babanaga mu itsinda rya WhatsApp, Rutanga yavuze ko ababajwe no kuba atandukanye nayo kuko yayikundaga, gusa ngo nta mahitamo yari afite nyuma yo kunanirwa kumwishyura amafaranga yari imurimo no kunanirwa kumuhemba kandi nta kandi kazi afite kamufasha gutunga umuryango.

Yagize ati Mwiriwe neza? Ni ukuri biragoye kubasezera pe kuko iyi kipe ni ikipe nakunze kandi ntazibagirwa n’ubwo ngiye mu w’undi muryango, gusa n’ubu ntibinyoroheye kuko ndabizi ntandukanye n’inshuti nyinshi ndetse yari nk’umuryango, gusa uwo musanzu ndawemeye nzajya nywutanga.

Nabuze amahitamo narategereje, narihanganye ariko murabizi mfite umuryango kandi nta kandi kazi mfite ni aka ni ko kantunze pe, kandi n’imyaka iba ijya imbere mubyumve gusa ndabizi ko bigoye ariko nanjye ubwanjye nzakomeza kuzirikana gikundiro kuko indi ku mutima. Murakoze icyo nakora nukubasabira imigisha kuri Allah ibibazo ikipe irimo bikazashira.”

Rutanga yavuze ko igitego yatsinze Gor Mahia muri Kenya avuga ko aricyo cyiza kurusha ibindi byose yatsindiye Rayon Sports

Amakuru yasakaye hirya no hino mu binyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020,nuko Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yari abereye kapiteni yerekeza muri Police FC yamuguze akayabo ka miliyoni 15 FRW n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW buri kwezi.

Rutanga wari usigaranye amasezerano y’umwaka 1 muri Rayon Sports,yahisemo guhita ayasesa cyane ko iyi kipe yari itaramwishyura akayabo ka miliyoni 7 yari imurimo.


Written by Mugwiza Provy

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here