Iranzi Jean Claude wari waratijwe ikipe ya Aswan Sporting club yo mu gihugu cya Misiri yagarutse mu Rwanda muri Rayon sport yari yaramutije.


Iranzi Jean Claude yatijwe na Rayon sport muri mutarama uyu mwaka imutiza Aswan igihe cy’amezi atandatu harimo ko uyu mugabo niyitwara neza ikipe zombi zizumvikana hakaba habamo kugurwa kwe.

Iranzi Jean Claude yagarutse mu Rwanda gukinira Rayon sport.


Kuruyu wa Kane Iranzi yagarutse mu Rwanda aho agomba guhita asubira muri Rayon sport yari yarasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri gusa akayikinira amezi make agahita atizwa bivuzeko asigaje igihe kingana n’umwaka w’imikino akinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru gusa akaba ari bugaruke mu myitozo kuriki cy’umweru na bagenzi bari bube bavuye mu karuhuko k’umunsi umwe bajyamo nyuma y’umukino wa gishuti bari bukine na Police fc kuruyu wa gatanu.


Iranzi Jean Claude ukina hagati mu kibuga ariko asatira yaje muri Rayon sport avuye muri Apr fc aho yanamenyekaniye cyane kuva kera mbere yuko yerekeza hanze mu gihugu cya Sorvakia gusa kurubu aho yarari nk’intizanyo muri Egypt ntibyaje gukunda akaba ubu yongeye kuba umukinnyi wa Rayon sports.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here