Inama y’inteko rusange isanzwe ya ferwafa yabaye kuruyu wa gatandatu yafatiwemo imwe mu myanzuro ikomeye n’indi yari yitezwe.


Inama y’inteko rusange yatangiye muma saa tanu kuruyu wa gatandatu yari yitabiriwe n’abanyamuryango ba ferwafa barimo abayobozi b’amakipe atandukanye,abahagarariye abatoza n’abasifuzi ndetse n’intumwa za minisiteri n’abandi banyamuryango batandukanye.

Perezida wa ferwafa ltd.brig.Gen. Sekàmana jean damascene.


Imwe mu myanzuro yari itegerejwe gufatwa harimo ko umubare w’abanyamahanga ushobora kongerwa muri shampiyona y’u Rwanda gusa byarangiye inama y’inteko rusange ya ferwafa yemeje umubare w’abanyamahanga bagomba kuguma ari 3 nkuko amakuru aturukayo abivuga.

Uwayezu François Regis umunyamabanga wa ferwafa.


Ikipe ya Heroes na Gicumbi fc zari zarajuriye gusa inama y’inteko rusange ya ferwafa yemeje ko izi kipe uko ari ebyiri zizakina mu kiciro cya kabiri umwaka utaha w’imikino.


Abanyamuryango ba ferwafa batangarijwe ko umwenda wa ferwafa wagabanutse uyu mwaka ukava Kuri 1,432,533,800 ugera Kuri million 195,656,619 arinabyo abayobozi ba ferwafa bishimira bakaba banijeje abanyamuryango ko umwaka utaha uzaba wavuyemo.

Juvenal perezida wa Kiyovu sports.


Ikindi federasiyo yatangarije abanyamuryango nuko imirimo yo kubaka hotel ya ferwafa igomba gusubukurwa kuko hari kampani yemeye gutanga ibyaburaga kugira iyi hoteli irangize kubakwa ndetse hakaba hemejwe abanyamuryango bashya barimo Nyanza fc, Scandinavia y’irubavu na the Winners football y’i Muhanga ndetse uwitwa Aaron Rurangirwa asimbura Gasingwa Michel ku kuyobora komisiyo y’imisifurire.

Aaron Rurangirwa niwe uzasimbura Gasingwa Michel.


Inama y’inteko rusange yabaye kuruyu munsi yatangaje ko ferwafa yakoze ibiganiro n’abafatanyabikorwa barimo uruganda rwa Bralirwa ndetse n’ikigo k’igihugu k’itangazamakuru RBA aho umuyobozi wa Rayon sports Murenzi abdallah yasabye ko amasezerano na Bralirwa yanozwa neza kuko harimo abakorana na Skol ndetse Knc uyobora Gasogi avuga ko Imikoranire na RBA izanozwa ku buryo abinjirizaga ku ma sitade batazabihomberamo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here