Ubuyobozi bwa Rayon sport bwaraye bukoranye inama n’abayobozi ba za fun club zose z’ikipe ndetse n’abandi bayobozi bafite ijambo muriyi kipe harebwa ingamba zizagenderwaho mu gihe kiri imbere.


Iyi nama y’abayobozi b’umuryango Rayon sport yabereye Ku kimihurura kuriki cy’umweru aho yari yitabiriwe n’abayobozi b’umuryango bakuriwe na Uwayezu Jean Fidel perezida w’umuryango ndetse n’abandi bafatanyije kuyobora, yari yitabiriwe kandi n’abayobozi ba za fun club biha imihigo itandukanye.

Akanyamuneza kari kenshi kubari bitabiriye iyi nama.

Imyanzuro yavuye mu nama y’abakuriye abandi muri Rayon sport:

1.Gutahiriza umugozi umwe.
2.Gutera ikipe inkunga kandi bakayiba inyuma igahatanira igikombe.
3.Bihaye icyerekezo bagomba kugenderaho(vision) cya 2030.


Ubuyobozi bwa Rayon sport bwavuze ko hari ibyo bumaze gukora nkaho ikipe yatangiye gukora imyitozo ndetse hakaba hari bamwe mu bakinnyi iyi komite imaze kugura ndetse bakaba baranaganirije abari basanzwe Bose kugira ikipe yose igire akanyamuneza.

Sunday Oni Jimoh rutahizamu mushya wa Rayon sports.


Abakinnyi bamaze kugurwa harimo umunya Nigeria witwa Sunday Oni Jimoh wakinaga mw’ikipe ya Abia warriors mu gihugu cya Nigeria ndetse banavuga ko Mousa Camara wari utegerejwe atakije kubera ko agifitanye ikibazo n’ikipe yahozemo, kubya Omar Sidibe we bavuze ko azagera I Kigali kuruyu wa kabiri mu ma saa sita zijoro ndetse bavuze ko ikibazo cya Ciiza Hussein cyakemutse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here