Minisiteri ya siporo yatangaje byinshi Ku mishinga iri gupangirwa abakunzi ba siporo mu Rwanda harimo no kubaka no kuvugurura ama sitade asanzwe.


Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuruyu wa gatanu minisitiri wa siporo madam Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko bafite imishinga myinshi yo guteza imbere igihugu haba mu bikorwa remezo birimo ama sitade ndetse n’izindi nshingano zabo nka minisiteri y’ubuzima anakomoza Ku gihe imikino izatangirira.


Minisiteri ya siporo yavuze ko imyitozo izatangira mu kwezi gutaha ukwakira kuko hari ama federasiyo yatwandikiye harimo nka ferwafa na ferwaba agaragaza ko yujuje ibisabwa rero muruku kwezi gutaha abantu bujuje amabwiriza yashyizweho yo kwirinda corona virus agomba gutangira akitoza gusa nta taliki bigeze bavuga ihamye.


Kuma sidate Minisitiri Aurore Mimosa yavuze ko sitade amahoro na sitade ya Kigali I nyamirambi zigiye kuvugururwa gusa ntiyatanga amatariki, ati dufite umushinga wo kuvugurura bimwe mu bikorwa remezo nkaho sidate amahoro yakiraga ibihumbi 25 izajya yakira ibihumbi 45 kandi zigakorwa neza Ku rwego rugezweho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here