Myugariro mpuzamahanga w’ikipe y’igihugu amavubi wakiniraga ikipe ya Rayon sport bita Iragire Saidi biravugwako yaba yamaze kumvikana na Mukura yavuyemo.


Iragire Saidi ukina mu mutima wa defanse akaba ari umukinnyi bivugwa ko yaba yamaze kwemererwa n’ikipe ya Rayon sport kuyisohokamo ngo bamuhaye release letter ngo yishakire indi kipe ubu amakuru agezweho avugako yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Mukura victory sports yo mu karere ka rubavu yanabereye captain mbere yuko aza muri Rayon sport.


Iragire Saidi yaje muri Rayon sports avuye muri Mukura victory sports nyuma yuko yari amaze igihe yitwara neza ndetse n’ikipe ye yitwara neza kuko yayifashije gutwara igikombe cy’amahoro batsinze Rayon sport, banitwara neza mu mukino nyafurika ibi byose byaherekejwe nuko uyu musore yari yaratangiye kugirirwa ikizere n’umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi amwifashisha mu mikino imwe n’imwe byatumye Rayon sport imubenguka ihita inamuzana.

Uyu musore ntibyaje kumuhira muri Rayon sport nkuko byari byagenze i huye muri Mukura , nyuma yo gusezererwa na Rayon sport uyu musore si Mukura imwifuza yonyine kuko ngo irebye nabi cyangwa ikarangara ho na Kiyovu sport yamwitwarira kuko nabo bakeneye myugariro wo hagati ukomeye hano mu Rwanda kugira bazabashe kwitwara neza muri shampiyona y’umwaka utaha.


Written by Gentl Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here