Rutahizamu wumunya Rwanda Isaa Bigirimana yasinyiye ikipe ya Rayon sport naho umunyezamu wayo Mazimpaka Andre asezera kubafana biyi kipe.


Rutahizamu wumunya Rwanda wakinaga muri police fc Isaa Bigirimana yasinyiye ikipe ya Rayon sport amasezerano y’umwaka umwe nyuma yuko amaze iminsi Mike nta kipe afite kuko amasezerano yari afitanye n’ikipe ya police fc y’amezi atandatu yarangiye bakamubwirako batifuza kongera kumusinyisha nawe ahitamo kwishakira indi kipe.


Bigirimana Isaa yaciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda gusa akaba yaramenyekanye cyane akinira Apr fc doreko abafana b’iyi kipe ya Apr bamukundiraga ko yakundaga gutsinda Ku mikino ikomeye cyane uwa Rayon sport, uyu mugabo kandi yaciye no hanze yu Rwanda mu gihugu cya Tanzania Kuri Younga Africans ahakina umwaka umwe mbere yuko aza muri Police fc yari amazemo amezi atandatu.


Umunyezamu w’ikipe ya Rayon sports Mazimpaka Andre abicishije Ku rubuga rwe rwa Instagram yasezeye kuri Rayon sport n’abakunzi bayo agira ati ‘mwarakoze murabeho’ abantu benshi batunguwe n’ibi uyu musore yakoze kuko yari ari mu bakinnyi bari barihanganiye ibibazo biri muri Rayon sport yemera gutegereza ibizavamo.


Mazimpaka Andre yaje muri Rayon sport yavuye I huge muri Mukura victory sport,saho gusa kandi kuko yakinnye no mu makipe akomeye nka musanze fc, kiyovu sport akaba avuye muri Rayon sport nyuma y’amasaha make iyi kipe isinyishije umuzamu ukomeye Kwizera Olivier kuva muri gasogi united abantu bakaba bahise bavugako ari ubwoba ko yakongera kuba umuzamu wa kabiri nkuko byamugendekeye Rayon izana kimenyi Yves.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here