Adil Muhammad umutoza mukuru w’ikipe ya Apr fc yemeje ko Ishimwe Kevin yirukanwe burundu muriyi kipe bitewe n’imyitwarire mibi yagaragaje.


Taliki ya 28 ukwakira nibwo ikipe ya Apr fc ibinyujije Ku mbuga zayo yatangaje ko ihagaritse umukinnyi wayo witwa Ishimwe Kevin imujijije kubwira nabi umutoza mukuru ubwo bari mu myitozo yabaye taliki ya 27 gusa bikavugwa ko uyu musore yahoraga yihanangirizwa n’abayobozi b’iyi kipe Ku myitwarire ye itari myiza yagendaga agaragaza.


Kuruyu wa Kane nyuma y’umukino ikipe ya Apr fc yatsindagamo Sunrise umutoza wa Apr fc Adil yavuze ko uyu mukinnyi yihanganiwe kenshi ko atazagaruka muriyi kipe ibye byarangiye.

Adil Muhammad at I uyu musore ntazagaruka muriyi kipe.


Adil Muhammad yagize ati: niba nta kinyabupfura gihari ,niba nta guhuza guhari muri Apr fc nta mwanya waba ufite mu by’ukuri,Oya nta kugaruka icyemezo cyarafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora,tukabibona tugakosora ariko nyuma y’igihe birarambirana.


Ubuyobozi bwa APR bwafashe icyemezo ndakuka, nta kugaruka guhari, Oya Oya.hano Dukora kinyamwuga bivuze ngo dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, mw’ikipe kandi bitwara neza muri Apr fc, niba icyemezo cyafashwe cyafashwe rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.

Ishimwe Kevin ntakiri umukinnyi wa Apr fc.


Ishimwe Kevin yageze muri Apr fc avuye muri As Kigali umwaka ushize w’imikino akaba yarayifashije gutwara ibikombe bitatu harimo na shampiyona y’u Rwanda 2019-2020 kurubu akaba yarari mu rugo kuko yahise asezererwa avanwa no mu mwiherero n’abandi kuva taliki ya 28 ukuboza ubu nibwo umutoza w’ikipe avuze ko uyu musore atakigarutse muriyi kipe y’ingabo y’igihugu cy’u Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here