Isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda ryongereweho iminsi kugira hafashwe amakipe yatinze kwiyubaka ndetse nayo mu kiciro cya kabiri.


Mu kiganiro umunyamategeko wa ferwafa Jules Karangwa yatanze uyumunsi yavuze ko bakiriye ubusabe bwa bamwe mu banyamuryango bubasaba kongera iminsi y’isoko ryo kugura no kugurisha none ubusabe bwemewe amataliki yongerewe.

Jules Karangwa yavuze Ku mataliki y’igura n’igurisha akomoza no Ku banyamahanga muri shampiyona.


Yagize ati nibyo koko isoko ry’igura n’igurisha ryongerewe iminsi kuko ryari burangire taliki ya 31 z’ukwezi kwa cumi ako iyo taliki yari yashyizweho kuko amataliki yarahari y’igihe shampiyona izatangirira yari atarahinduka none twaricaye dusanga twakongeraho Indi minsi kugira b’abatarabonye umwanya wo kwiyubaka babikore.

Amataliki aziyongera kugira amakipe akomeze kwitegura neza.


Amataliki y’isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda yongerewe aho izafunga taliki ya 7 ugushyingo 2020 irindi ryongere gufungurwa guhera taliki ya 7 mutarama 2021 aho ryo rigomba kurangirana na taliki ya 7 gashyantare 2021.


Mu kiganiro yatanze kandi yavuze ko iby’anyamahanga bitararangira bikiri mu biganza bya ferwafa nkuko ariyo ifite uburenganzira bwo gushyiraho amategeko kandi bigishoboka ko babyigaho shampiyona igatangira abanyamahanga biyongereye muri shampiyona y’u Rwanda aho kuguma Kuri 3 bari bemejwe mu nama y’inteko rusange iherutse kuba taliki ya 17.

Rayon sport iri mu bifuza ko abanyamahanga bakongerwa.


Shampiyona y’u Rwanda iteganijwe kuba guhera taliki 4 zukwa 12 gusa amakipe azazamuka mu kiciro cya kabiri ntaramenyekana kuko imikino yayo iteganijwe guhera taliki ya 13 zukwa 11 ikindi kibazo kikirimo ni Heroes na Gicumbi fc zitaremera ko zamanuwe mu kiciro cya kabiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here