Umutoza wigeze gutoza Rayon sport Iva Jackie minnaerte yatangaje ko Sadate Atari umugabo uhagarara kw’ijambo.


Iva manaerte amaze iminsi yishyuza Rayon sport amafaranga yatsinze ubwo yaburanaga niyi kipe ko yamwirukanye bafitanye amasezerano nubwo we yavugaga million 34 z’amanyarwanda Rayon sport yaje kujurira birangiye byemejwe ko izamuha million 14 gusa bakaba baramuhaye a make andi bakazayamuha mbere y’ukwezi kwa nzeri uyu mwaka.


Minaerte akomeje kujya mu bitangazamakuru yishyuza Rayon sport amafaranga ye gusa akanagerekaho amagambo Atari meza doreko kurubu yibasiye perezida wiyi kipe bwana Munyakazi Sadate avugako ari umugabo udahagarara kw’ijambo nyuma yaho bari bumvikanye byose ko ariwe ugiye kuba umutoza wa Rayon sports gusa nyuma akaza kw’isanga bazanye undi mutoza utariwe ati byarambabaje cyane.


Uyu mutoza ari mu Rwanda gusa amaze igihe kirekire ntakazi afite ko gutoza, ibyashobokaga nuko yari agiye gutoza Rayon sport nkuko yari yarabyumvikanye n’ubuyozi mu masezerano yari hagati ya Rayon sport n’umuterankunga wayo mukuru bivugwako uyu mutoza azaza azanwe na na skol.


Writen by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here