Jacques Tuyisenge rutahizamu mpuzamahanga wumunya Rwanda yamaze gusezera ikipe ye ya Petro athletico de Luanda yari amazemo umwaka umwe.


Kuruyu wambere mu gitondo nibwo abinyujije Ku rukuta rwe rwa Twitter Tuyisenge Jacques yashimiye ikipe yakiniraga ya Petro Athletic de Luanda anayibwira ko kuyikinira bitagikomeje yagiye gushakira ahandi.


Jacques Tuyisenge yageze muri Petro athletic umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya yari amazemo igihe kirekire ayikinira nyuma yuko yari yitwaye neza mu mikino ya caf champions league na confederation cup Petro athletic yahise imugura kugira aze kuyifasha anayifasha kubera muri 1/8 kiyi imikino.


Jacques Tuyisenge mu butumwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza yagize ati: ndumva nejejwe cyane no kuba naragize amahirwe yo gukinira Petro athletico byari byiza kuba narakoranye namwe mwese, mwarakoze kumpa amahirwe yo gutanga imbaraga zanjye hano kandi ndabifuriza amahirwe masa mururu rugendo rugikomeza.


Biravugwa ko uyu rutahizamu yaba ari Ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa na APR fc gusa bikaba bitaramenyekana neza niba barumvikanye aba bombi gusa ubuyobozi bwiyi kipe bwatangaje ko buzazana umukinnyi wese wumunya Rwanda aho ari hose kugira bazabashe kw’itwara neza mu mikino nyafurika.

Yu musore yagiye muri Angola avuye muri Gor mahia gusa mbere yaho yari yaraciye mu amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda harimo Eteincelles y’iwabo I rubavu ,ikipe ya Police fc yamazemo igihe kinini akanayibera captain arinaho yavuye ajya muri Kenya.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here