Tuyisenge Jacques rutahizamu wa Apr Fc yavuze kw’ikipe yahozemo ya Gor Mahia niba bafite ubushobozi bwo kuyisezerera mu gihugu cya Kenya aho bazajya gukina umukino wo kwishyura.


Aganira na website y’ikipe ye ya Apr Fc Jacques Tuyisenge yavuze ko agendeye kubyo babonye mu mukino ubanza hari ikizere ko no mu mukino wo kwishyura bagomba kubona inota cyangwa atatu abaha itike yo gukomeza mu kiciro gikurikiraho.

Jacques Tuyisenge afire ikizere ko bazasezerera Gor Mahia.


Yagize ati: ”Icyizere ndagifite kuko amanota atatu turayafite ahubwo tugomba kuyarinda rero ni twebwe dufite akazi kikubye kabiri y’ako twari dufite mu mukino ubanza, bitewe n’abakinnyi dufite icyizere kinshi cyo kurinda aya manota atatu twabonye ndagifite tuzakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.”


”Iyo uri muri aya marushanwa uba ugendera ku mibare, dutangiye icyumweru cy’imyiteguro dufite byinshi umutoza azatwereka mu buryo bwo kurinda aya manota atatu twabonye, burya umutoza niwe uba ufite ubumenyi bwinshi kuturusha kandi ibyo adusaba nibyo tugenderaho nkeka y’uko nk’abakinnyi akazi dufite ni ugushyira mu bikorwa ibyo umutoza azaba yatwigishije kuko nibyo byadufasha gukomeza.”

Apr Fc yitwaye neza mu mukino ubanza I nyamirambo.


Apr Fc izajya gukina umukino wo kwishyura uzabera muri Kenya taliki ya gatanu y’uku kwezi dutangiye aho isabwa kunganya cyangwa ikirinda gutsindwa hejuru itinjije ibitego kuko Gor Mahia yaboneye igitego I Kigali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here