Jeannot Witakenge wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports akanayibera umutoza wungirije, APR Fc yitabye Imana azize kanseri y’igifu.

Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu nibwo inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Jannot Witakenge yageze mu Rwanda. 

Nkuko tubikesha amakuru yaho nyakwigendera Jannot yari arwariye muri Congo Kinshasa bemeza ko Jannot yashize umwuka ku wa gatanu w’ejo hashize.

Tubibutse ko Jannot Witakenge mu Rwanda yakiniye amakipe nka Rayon Sports aza no kuyibera umutoza w’ungirije 2017-2018, akinira APR Fc ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here