Kapiteni w’ikipe ya Apr fc akaba n’umukinnyi mw’ikipe y’igihugu ManZi Thierry yatangaje byinshi Ku mutoza we Adil Muhammad bamaranye umwaka umwe.


Myugariro mpuzamahanga wumunya Rwanda akaba na kapiteni wa Apr fc Manzi Thierry mu kiganiro yagiranye na website y’ikipe akinira ya Apr fc yatangaje ko umutoza wabo mu mwaka umwe bamaranye yasanze ari umutoza udasanzwe kandi ari kumwigisha byinshi.

Thierry ati Adil yaturemyemo ikizere.


Manzi Thierry yavuze ko Adil Muhammad yahinduye imitoreze y’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko uburyo atoza ntahandi yigeze abibona, ati: abatoza bagiye bantoza ni beza kandi ndabashimira urwego bangejejeho gusa Adil Muhammad ni umutoza wazanye impinduka cyane mu buryo bw’imikorere haba ku ruhande rw’abayobozi n’abakinnyi.


Ati yagerageje gushyira buri mukinnyi aho agomba kuba ari anagerageza kumvisha buri mukinnyi aho yifuza ko agera kandi akanakwereka ko bishoboka, Adil n’umutoza wageze hano aratubwira umupira ugiye gutangira uyu munsi ibyakozwe byose byaratangiye tugiye kubaka guhera Kuri zero kugira ibyo nshaka kubigisha mubifate.

Adil Muhammad yahinduye byinshi muri Apr.


Adil Muhammad Erradi ni umunya Morocco waje muri Apr fc umwaka ushize gusa shampiyona ikimara kurangira iyi kipe yahise imwongera amasezerano y’undi mwaka aho agiye kuyifasha mu mikino nyafurika iyi kipe izitabira kurubu Apr ikazajya imuhemba ibihumbi 20 by’amadorari buri kwezi avuye Kuri 18 by’amadorari nk’inyiturano yuko yatwaye ibikombe bitatu uyu mwaka harimo na shampiyona yatwaye idatsinzwe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here