Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry ukina mu mutima wa ba myugariro na Niyonzima Olivier Sefu ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, bombi bageze muri iyi kipe y’ingabo mu mpeshyi, bavuye muri Rayon Sports.

Adil Erradi yemeje ko impamvu aba bakinnyi bamaze iminsi badakina atari ukubaruhutsa nk’uko abenshi babigarukaho, ahubwo ari uko barwaye ndetse bafite amahirwe make yo gukina umukino wa Rayon Sports usoza imikino ibanza, uzaba ku wa Gatandatu utaha.

Ati “Muri iyi mikino ibanza twagerageje guhindura ikipe kugira ngo buri wese akine nk’uko mwabibonye n’abakina mu ikipe y’abato barakinnye kandi ni byiza ku ikipe. Ntekereza ko abakinnyi bose, baba abato, abamaze kumenyera n’abari mpuzamahanga bose batekereza ku mukino utaha uzaduhuza na Rayon Sports.’’

“Ndi kuwutegura, buri wese agomba gukina. Manzi nibwo akiva mu mvune, tuzabireba mu cyumweru hagati uko ameze, na Sefu yaravunitse. Amahirwe y’uko bakina kuri Rayon Sports ni 45%, ni yo mpamvu nashyizemo Placide. Nibaba bameze neza bazakina.’’

Mu mikino itatu iheruka, APR FC yahuye na Gicumbi, Gasogi United na Heroes FC. Abenshi basanga aba bakinnyi barabikiwe umukino wa Rayon Sports kugira ngo hirindwe ko bagira ikindi kibazo cyangwa bakabona amakarita yatuma basiba uwo mukino.


Written by Umwali Ravinia

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here