Kapiteni w’ikipe y’igihugu amavubi Haruna Niyinzima yaraye akoze impanuka ikomeye ubwo yarari kumwe n’umuryango we bava mu bugesera.


Haruna Niyonzima usanzwe ukinira Younga Africans yo muri Tanzania n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda anabereye kapiteni ubwo yarari n’umugore we bavuye mu karere ka Bugesera aho yari yagiye gusura mushiki we usanzwe ari umufasha wa Ndayishimiye Eric Bakame.

Imodoka ya Haruna Niyonzima yangiritse cyane.
Yangiritse cyane ariko abari bayirimo Bose ni bazima.


Uyu mugabo yakoze impanuka muma saa tatu zijoro ubwo yavaga mu bugesera gusa amakuru atugeraho avuga ko ntamuntu numwe waguye muriyi mpanuka ndetse n’uwakomeretseho gato wagiye kwa muganga yahise ataha kuko ntacyo yabaye gikomeye usibye imodoka Haruna yari atwaye yangiritse cyane.

Haruna Niyonzima yari atarasubira muri Tanzania.


Haruna Niyonzima yari I Kigali mu butumire bw’ikipe y’igihugu amavubi gusa bivugwa ko nyuma yo gusura uyu mushiki we yari afite gahunda yo guhita yitegura agasubira muri Tanzania aho asanzwe akinira ikipe ya Younga Africans yaho anabereye kapiteni wungirije.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here