Nyuma y’imyaka myinshi akinira Younga Africans Haruna Niyonzima yongereyemo amasezerano angana n’umwaka w’imikino.


Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse akaba ari muri bamwe mu bayobora muri Younga Africans yahisemo kongera amasszerano n’ikipe yari asanzwemo nyuma yuko babimusabye.

Haruna Niyonzima yongereye amasezerano kuruyu wa gatanu.


Younga Africans yatangaje iyongera ry’amasezerano ya Haruna Niyonzima nyuma y’umwaka umwe ayikinira kuko yayojemo mu kuboza muri 2019 avuye mw’ikipe ya As Kigali yari yajemo nubundi avuye muri Tanzania muriyi kipe ya Younga Africans uyu mugabo akaba ari mubayisigayemo bamazemo igihe kinini kubera igikundiro afite mu gihugu cya Tanzania.


Haruna Niyonzima yazamukiye mw’ikipe y’iwabo I rubavu ya Iteincelle mu mwaka wa 2005 agenda aca mu makipe ya Hano mu Rwanda akomeye arimo Rayon sport na Apr Fc yanavuyemo ajya muri Younga Africans arinako yagiye afasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubu anabereye kapiteni.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here