Abakunzi b’umupira by’umwihariko abafana b’amavubi basanzwe n’ibyishimo ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yatsindaga Togo basakara mu mihanda imwe nimwe ya Kigali bishimira intsinzi.

Ibi byabaye mw’ijoro ryo kuruyu wa kabiri ubwo umukino wanyuma mw’itsinda C u Rwanda rwari ruherereyemo warangiraga Amavubi akoze Ibyo abenshi batakekaga agatahana umwanya wa kabiri ayemerera kujya muri 1/4 kirangiza.

I nyamirambo ahari baryamye babyutse bajya kwishima mu muhanda.

Abanya Kigali bishimiye iyi ntsinzi cyane nubwo Bari bari muri gahunda ya guma murugo mu gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus gusa babirenzeho bajya mu mihanda baririmba intsinzi baririmba izina rya Rutahizamu Sugira Ernest bigaragara ko byari ibyishimo bikomeye ku banyarwanda Bose muri rusange.

Byari ibyishimo Aho bita kuri 40.

Igitego Sugira Ernest yatsinze cya gatatu nicyo cyahaye itike u Rwanda byanatumye yongera kwigarurira imitima y’abanyarwanda ubwo yagitsinze kiza gisanga Ibyo Niyonzima Olivier Sefu yari yatsinze mbere yuko igice cya mbere kirangira ndetse nicya Kapiteni w’ikipe y’igihugu Tuyisenge Jacques nawe wagaragaje ishyaka cyane kuruyu mukino watumye abanyarwanda by’umwihariko abanya Kigali bari Bari muri guma murugo bamwe na bamwe bava mu mago yabo bajya kuririmba intsinzi mu mihanda ya Kigali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here