Amatora ya kiyovu sports akomeje guteza urujijo kugeza no Ku munsi wa nyuma aho abakandida bamwe batangiye gukuramo akabo karenge.


Nyuma yaho hari hateganyijwe amatora kuriki cy’umweru ya komite nyobozi ya Kiyovu sport umukandida umwe wari uhanganye na Juvenal yakuyemo kandidatire abari bamushyigikiye nabo bavuga ko batazitabira aya matora.

Ibaruwa bandikiye RGB bayisaba kubakemurira ibibazo byo gutora.


Mvuyekure François wiyamamarizaga kuyobora ikipe ya Kiyovu sport yahisemo kwegura Ku mpamvu ze bwite hasigaye amasaha make ngo amatora abe ibi bikaba byatumye abari bamushyigikiye bavuga ko batari bwitabire amatora ubwo biteganijwe ko ari bw’itabirwe nabo Ku ruhande rwa Juvenal.


Juvenal ushyigikiwe n’abakunzi ba Kiyovu batari bake bidahindutse araza kuyobora iyi kipe kuko abenshi mu banyamuryango ba Kiyovu baramushyigikiye kubera impinduka yagaragaje ndetse n’ubushake bwo kubaka Kiyovu sport agaragaje mu minsi ishize bose bakaba babona yababera perezida mwiza.

Abayovu baratora uyu munsi.


Amatora ya Kiyovu sport ateganyijwe kuba uyu munsi taliki ya 27 nzeri akabera Kuri sitade regional I nyamirambo aho umujyi wa Kigali wamaze kwemerera abayovu ko batorera komite yabo shyashya nyuma yuko iyari irimo ba Theodore icyuye igihe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here