Ikipe ya Kiyovu sport yatangiye imyitozo yo kongera imbaraga abakinnyi nyuma yo kubapimisha Ku munsi wa gatanu bagasanga ntakibazo.


Umutoza mukuru wa Kiyovu sport Olivier Karekezi nabo bafatanyije barimo Banamwana Camarade bakoresheje imyitozo ya mbere abakinnyi hafi ya bose bari bahari aho bakoreraga Ku kibuga cyo Ku mumena.


Kiyovu sport yabaye Indi kipe yatangije igikorwa cy’imyitozo nyuma y’igihe kirekire badakora kubera icyorezo cya corona virus cyari cyugarije isi.


Abatoza b’iyi kipe batangaje ko bitewe n’igihe kinini abakinnyi bari bamaze badakora basanze urwego bariho atari rwiza gusa ngo bagiye kubyitaho kuko Niko kazi kabo.


Camarade umutoza wungirije yagize ati: amezi yari abaye menshi badakina urabona ko urwego bariho rutari rwiza gusa nanone si bibi cyane nkuko twabikekaga gusa ibitameze tugiye kubikosora tugiye gukora imyitozo n’ejo tuzongera dukore tuzakora kugeza igihe tuzabona bagarutse Ku rwego rwiza.


Umutoza wungirije kandi yakomoje Ku bakinnyi batakoze imyitozo barimo na kapiteni w’iyi kipe Kimenyi Yves avuga ko bagiye bafite utubazo tw’uburwayi gusa kuruyu wa gatandatu nawe ashobora gukorana n’aband imyitozo ye ya mbere mu myenda ya Kiyovu sport.


Kuruyu wa gatanu ikipe yakoze imyitozo yo kongera imbaraga abakinnyi kubera igihe bari bamaze badakora ubu bakaba bari kuyikora hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda covid -19 nkuko leta yabisabye ndetse bakaba bari kuba hamwe muri imwe mu ma hotel bakavayo bajya I nyamirambo Ku kibuga cy’umumena ikipe isanzwe ikoreraho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here