Ikipe ya Kiyovu sport yumvikanye n’abatoza bazayitoza uyu mwaka w’imikino iranaberekana Ku mugaragaro.

Komite shya ya Kiyovu sport ihagarariwe na Juvenal yeretse itangazamakuru abatoza bashya ba Kiyovu bagizwe n’umutoza mukuru Olivier Karekezi n’uzaba umwungirije Banamwana Camarade.

Kiyovu sport igizwe n’abatoza batatu barimo umutoza mukuru Olivier Karekezi, Banamwana Camarade uzaba wungirije ndetse na Olivier Ndanda uzatoza abazamu ba Kiyovu sport akanaba Directeur techniques wayo.


Umuhango wo kwerekana abatoza bashya ba Kiyovu sport byabereye Kicukiro sonatube ahari ibiro bishya bya Kiyovu byahajyanywe bivuye I nyamirambo mu biryogo naho iyi komite ikaba ikomeje kuvuga ko intego yabo ya mbere ari ugutwara igikombe cya shampiyona muriyi manda y’imyaka itatu bafite.