Ikipe ya Kiyovu sports ikomeje kwiyubaka mu mpande zose z’ikibuga aho yongeye kugura rutahizamu kuva I Burundi.


Kuruyu wa gatandatu taliki ya 10 ikipe ya Kiyovu sports yasinyishije rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’uburundi bita Issa Ngezi uje kuyifasha mu gushaka ibitego.

Issa Ngezi ni rutahizamu mushya wa Kiyovu sports.


Issa Ngezi ni rutahizamu w’umurundi ariko unafite ubwenegihugu bwa Mali akaba yakinaga mw’ikipe ya Burundi sport Dynamic akaba akina nka rutahizamu ariko unaca Ku mpande zose z’ikibuga.


Uyu mukinnyi wasinyiye Kiyovu sports imyaka itatu azayikinira kugeza muri 2023 aje yiyongera kubandi bakinnyi babiri b’abarundi basinyiye iyi kipe aribo myugariro Ngando Omar na Bigirimana Abeddy ukina hagati mu kibuga.

Perezida wa Kiyovu sports Juvenal na Issa Ngezi.


Kiyovu sports ikomeje kwiyubaka nkuko umutoza wayo Olivier Karekezi yabitangaje bakeneye abandi bakinnyi kugira byibuze bagire ikipe yatwara igikombe bikaba binavugwa ko batarakurayo amaso Kuri Sekamana Maxime wa Rayon sports nubwo agifite amasezerano y’iyi kipe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here