Umuyobozi w’ikipe ya gasogi united bwana kakooza nkuriza Charles yatangaje ko ababajwe nukuntu Rayon sport iri kugura abandi bakinnyi kandi itarabishyura aya Manase yasigaye.


Knc yagueishije Manasseh mutatu muri Rayon sports bamwemerera millions 20 zama nyarwanda kuko umukinnyi yari agifite amasezerano y’ikipe ya Gasogi united nyuma yuko itariki yo kwishyuriraho amafaranga yasigaye yarenze Kuko bari bamuhaye million 5 hasigara andi gusa umunsi wejo wari uwanyuma wo kwishyurwa amafaranga yasigaye arategereza araheba.


Knc abinyujije Ku kinyamakuru cy’iyi kipe ya Gasogi yagize ati: twe Kuri manasse ntanigiceri kijana twahawe kuyasigaye natangajwe no kumva ngo basinyishije Muhadjiri bamuha ziriya millions zose twe bataratwishyura kandi umunsi wanyuma wari ejo kuwa gatanu, ati tugiye gusubiza amafaranga twahawe Kuri konti ya Sadate ubundi amasezerano aseswe.


Rayon sport yatengushye Gasogi nyamara yamaze kugura Hakizimana Muhadjiri gusa hanze guhita babitangaza mbere yuko uyu musore yerekanwa bivugwako hakiri n’amafaranga make bataramuha ngo byose bibe birangiye cyakora icyo tuzi nuko uyu musore 90% ari umukinnyi wa Rayon sports.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here