Imikino ya champions league igeze ahakomeye hamaze kumenyekana amakipe azakina imikino ya 1/2 hashakwamo ajya Ku mukino wa nyuma uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha.


Nyuma yaho ikipe ya Olympic Lyonnais itsinze Manchester city kuruyu wa gatandatu yakatishije itike yo kuzakina 1/2 kirangiza nyamara nta mahirwe yahabwaga imbere y’iyi kipe ikomeye yo mu gihugu cy’ubwongereza itozwa na Pepe Guadiora ikaza kuyitsinda ibitego 3:1.


Lyon itsinze Manchester city itsindiwe na Maxwell Cornet wafunguye amazamu mu gice cya mbere bakigaruka mu gice cya kabiri Kevin de Bryun ahita yishyura Kuri pase ya raheem sterring gusa biza kuba bibi cyane Moussa Bembele yinjiye mu kibuga kuko yahise ayitsinda ibitego bibiri nyuma yaho abasore ba Guadiora bagiye bahusha ibitego byinshi.


Olympic Lyonnais izahura na Bayern Munich yo mu gihugu cy’ubudage yari yakuyemo ikipe ya fc Barcelona iyinyagiye ibitego 8:2 muri 1/4 kirangiza naho zizahura n’izindi zizakina kimwe cya kabiri arizo Paris st Germain yakuyemo Atlanta na Leipzig yakuyemo athletico Madrid iyitunguye.


Champions league y’uyu mwaka iri gukinirwa mu gihugu cya Portugal kubera ikibazo cya corona virus yaje kw’isi aho kurubu hari gukinwa umukino umwe hakaboneka ikipe ikomeza kuko imikino yose guhera muri 1/4 kirangiza amakipe ari mu gihugu cya Portugal mpaka irangiye kugira hatazabamo ikwirakwizwa rya corona virus.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here