Nemanja matic yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Manchester united nyuma y’iminsi agiriwe n’umutoza ikizere nawe akitwara neza.
Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko yugarira bita abakaseri w’umunya Serbia Nemanja Matic yongereye amasezerano y’imyaka itatu mw’ikipe ye ya Manchester united nyuma yo kwitwara neza ahawe umwanya mu kuva aho imikino isubukuriwe nyuma ya corona ubu ni ntakorwaho hagati mu kibuga hiyi kipe yo mu mugi wa Manchester.


Matic yinjiye muri Manchester united azanwe n’uwamutozaga muri Chelsea Jose mourinho gusa nyuma yaho uyu mutoza atitwaye neza akirukanwa uyu mugabo yagumye ashakisha umwanya wo gukina akawubura doreko hanavuzweko agiye kuva muriyi kipe akajya gushaka ahandi yikinira, kurubu rero nyuma y’imikino yasubukuwe uyu musore yitwaye neza hagati mu kibuga banavugako nawe ari mubihishe inyuma y’ibihe byiza Manchester united irimo ubu.


Nemanja Matic w’imyaka 31 y’amavuko yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Manchester united akaba azamugeza mu mwaka wa 2023 akinira iyi kipe doreko ari no muba captain wiyi kipe bakaba bamuhaye icyubahiro bamuha andi amasezerano yo gukinira Manchester united.


Written by Gentil Venuste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here